Hari benshi bamumenye nk’umunyamakuru w’inararibonye, w’imvugo isobanutse n’ubunyamwuga buhambaye mu itangazamakuru ry’u Rwanda. Ariko se wari uzi ko Gloria Mukamabano mbere yo kujya mu itangazamakuru, ndetse no mu minsi ya mbere, yari umuhanzi w’indirimbo?
Gloria yari umwe mu bagize itsinda Bright Girls, aho baririmbye indirimbo yitwa “Wowe” yakunzwe cyane mu myaka yashize. Yagize n’indirimbo ye bwite yise “Nseka Kubwawe” irimo amagambo y’urukundo n’umunezero, kandi ikaba yarakunzwe nabakunzi b’umuziki batari bake.
Ntibyarangiriye aho, kuko yanakoranye indirimbo n’abahanzi bazwi mu Rwanda barimo:
🎶 “Ubuto Bwajye” hamwe na Fireman
🎶 “Bye Bye Nyakatsi” yakoranye na Bulldog
🎶 N’izindi ndirimbo zagiye zimugaragariza impano n’ijwi ryiza afite.
Uko imyaka yagiye ihita, yahinduye icyerekezo ajya mu itangazamakuru, ariko ntitwakwibagirwa ko Gloria Mukamabano yigeze kuba ijwi ry’umuziki nyarwanda.
Ese wowe wakurikiye umuziki nyarwanda kuva kera, ni izihe ndirimbo za Gloria wibuka cyangwa wakunze cyane? Tuganire mu bitekerezo.