Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagaragaje icyizere ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine ko bizakomeza, anavuga ko ibyo kuganira bigomba gukorwa mu ibanga kandi mu bwitonzi, bitarimo kubitangaza ku mbuga rusange. Yongeyeho ko ibiri mu nyandiko z’ibiganiro byabaye mu mujyi wa Istanbul byatanze intambwe nto, kandi intego z’Uburusiya mu ntambara ntago zagezweho na gato.
Trump yavuze ko niba Uburusiya budahagaritse intambara mu gihe cyemejwe, azashyiraho “ibihano bikaze” ku bihugu byose bikomeza kugura peteroli y’Uburusiya, harimo Ubushinwa n’Ubuhinde; n’abaguzi bazahabwa tariffs ya 100%.
Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yasabye ko ibiganiro bikomeze ku rwego rwo hejuru, asaba guhura na Putin ari kumwe na Trump cyangwa Perezida Erdogan, kugira ngo hagerwe ku masezerano y’amahoro akomeye kandi arambye. Yakomeje kandi kwemeza ko Chasiv Yari itarafatwa byuzuye n’Uburusiya.
Abasesenguzi benshi bavuga ko hari ukutumvikana hagati ya politiki ya Trump na Putin. Hagaragazwa ko Trump ashaka gusaba ibihugu nk’Ubufaransa n’Ubwongereza gushyigikira Ukraine binyuze muri “coalition of the willing”, ariko ibi byo kuba icyemezo cyihutirwa gishobora gutuma Uburusiya bwihagararaho budafite impinduka nyazo. Ibi byose byongerera ikibazo amahoro.