spot_img

Dornald Trump bamusanzemo indwara ituma adashobora gukomeza kuyobora

- Advertisement -

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragayeho indwara yitwa chronic venous insufficiency, ni indwara ikunze gufata abantu bakuze aho imitsi yo mu maguru itabasha gusubiza amaraso neza mu mutima. Ibi byatangajwe nyuma y’uko abaganga bamupimye kubera kubyimba amaguru no kugaragara ku mubiri we ibimenyetso nk’amaribori (bruises).

Raporo ivuga ko Trump yasuzumwe hakoreshejwe ultrasound n’ibindi bipimo bigezweho, ariko nta bimenyetso bya blood clots cyangwa indwara zikomeye z’umutima byabonetse.

Ubwo burwayi bushobora kugabanyirizwa ubukana binyuze mu buryo bworoheje burimo kugabanya ibiro, gukora imyitozo ngororamubiri, kuzamura amaguru igihe wicaye igihe kirekire ndetse no kwambara amasogisi agenewe gufasha imitsi (compression socks). Ikimenyetso cy’amaribori ku maboko ya Trump cyatewe n’ikoreshwa rya aspirine ndetse n’ibikorwa bikomeye bya politiki birimo gusuhuza abantu benshi (handshaking), nk’uko byatangajwe na White House.

- Advertisement -

White House yemeje ko akomeje kugira ubuzima bwiza kandi ko ayo makuba nta ngaruka zikomeye afite ku mikorere ye. Mu gihe ibibazo by’ubuzima bikomeje kugibwaho impaka mu bikorwa bya politiki, n’abaganga be batangaje ko ameze neza kandi akomeje inshingano ze zose uko bisanzwe.

- Advertisement -

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles