Nomero 10 ya FC Barcelona ni umwambaro w’abafite impano idasanzwe, icyerekezo n’amateka. Kuyambara ni uburemere bw’icyubahiro, si buri wese ubishobora. Ubu, iyi nomero yahaye icyizere umwana w’imyaka 18, Lamine Yamal, ushobora kuba ari we ugiye guca agahigo gashya mu mateka ya Barça.
Dore bamwe mu bayambaye iyi nomero n’ibigwi byabo:

Nubwo atahatinze, Maradona yatangije umuco wa nomero 10 muri Barça. Yari umukinnyi uganisha imbere, ufite imbaraga zidasanzwe mu guhindura umukino. Yagize uruhare mu gutuma iyi nomero ibona agaciro.

Umwataka w’umunya-Brazil wamenyekanye mu buryo budasanzwe kubera gutsinda ibitego byinshi mu gihe gito. Yakiniye Barça imyaka 2, atsinda ibitego 39 mu mikino 65, afasha ikipe kwegukana La Liga mu 1994. Uburyo yatsindaga bufite ubwenge n’ubuhanga bwatumye aba umwe mu batangiye kuyubakira izina.

Umwe mu bakinnyi ba “class” kandi bafite ibitego byiza, Rivaldo yakiniye Barça imyaka 5, atsinda ibitego 130 mu mikino 235, anegukana Ballon d’Or mu 1999. Yafashije Barça gutwara La Liga (1998, 1999) kandi azwi cyane ku gitego cya bicycle kick yatsinze Valencia muri 2001 cyahesheje Barça itike ya Champions League.

Ronaldinho Gaucho yari umukinnyi w’umunyabukorikori wahinduye amateka ya FC Barcelona mu buryo budasanzwe. Mu gihe cye, yegukanye Champions League ya 2006, La Liga ebyiri, anegukana Ballon d’Or ya 2005 kubera uburyo yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi bafite impano yihariye ku isi. Yatsinze ibitego 94 mu mikino 207, anasiga urwibutso rukomeye mu mitima y’abafana kubera ubuhanga bwe, amayeri adasanzwe n’ukuntu yakinaga afite akanyamuneza.

Lionel Messi niwe mukinnyi w’ibihe byose wambaye nomero 10 muri FC Barcelona, aho yatsinze ibitego 672 mu mikino 778, atwara ibikombe byinshi birimo Champions League 4 na La Liga 10, ndetse atsindira Ballon d’Or 7 zose ari muri Barça. Messi yahinduye amateka y’iyi kipe n’umupira w’amaguru ku isi, kandi azahora azirikanwa nk’umwami w’umupira w’amaguru muri Camp Nou.

Yari afite icyizere cyo kuba umusimbura wa Messi, ariko imvune zahungabanyije urugendo rwe. Yakoze uko ashoboye, ariko ntiyabashije kugeza ku ntera ya nomero yambaye.

Umwana ukiri muto wa La Masia, waciye agahigo ko kuba muto mu mateka ya Barça n’ikipe y’igihugu ya Espagne. Ubu yambitswe nomero 10, kandi abahanga baravuga ko ashobora kuba umusimbura nyakuri wa Messi mu gihe kiri imbere. Amateka araje kwiyongera!
Nubwo nomero 10 ya FC Barcelona izwiho kwambarwa n’abakinnyi b’indashyikirwa, hari n’abandi bayambaye ariko ntibabashe guhesha ikipe icyubahiro cyangwa kwiyandikisha mu mateka nk’abanyabigwi. Juan Román Riquelme, wamamaye muri Argentina, yambaye iyi nomero mu mwaka wa 2002 ariko ntiyahiriwe na Barcelona kuko atigeze yinjira mu mikorere y’umutoza Louis van Gaal.
Bojan Krkić, wari icyizere gikomeye cyaturutse muri La Masia, nawe yigeze kuyambara ariko urugendo rwe rwuzuyemo igitutu n’imvune, ntiyabasha kugera ku rwego rwari rwitezweho. Hari n’abandi nka Emmanuel Amunike na Jari Litmanen, bose bambaye iyi nomero ariko ntibakinjira mu mitwe y’abafana nk’intwari za Barça.
Ibi byose byerekana ko nomero 10 atari iyo kwambarwa n’umukinnyi uwo ari we wese, ahubwo isaba impano idasanzwe, icyizere, no kuba inkingi y’iyubakwa ry’amateka y’ikipe. Kuko ni umwambaro w’icyubahiro, igitinyiro n’igitangaza.
