spot_img

Zuckerberg mu rukiko ashinjwa kugurisha imyirondoro y’abakoresha imbuga ze.

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru wa Meta Platforms, Mark Zuckerberg, hamwe n’abandi bayobozi bakuru n’abahoze ari abayobozi b’iyi sosiyete, bagejejwe imbere y’urukiko bashinjwa n’abafatanyabikorwa kuba barananiwe kurinda amakuru y’abakoresha Facebook, bikaba binyuranyije n’amategeko agenga uburinzi bw’amakuru bwemejwe na leta ya Amerika.

 

- Advertisement -

Iki kirego gishingiye ku masezerano Facebook yagiranye n’Urwego rushinzwe kugenzura ubucuruzi (FTC) mu mwaka wa 2012, aho yasabwe kurinda amakuru y’abakoresha no kubanza gusaba uruhushya rudasubirwaho mbere yo gusangiza amakuru ya konti zabo ku bandi bantu cyangwa kompanyi, bidasanzwe mu mabwiriza yabo ya privacy. Icyo gihe, Facebook yemeye ibyo bisabwa ariko nyuma y’imyaka, hagiye hagaragara ibibazo bikomeye by’imikoreshereze mibi y’amakuru y’abakoresha, cyane cyane mu gihe cya Cambridge Analytica no mu zindi dosiye zijyanye n’ubusabe bwa politiki.

Iri perereza rishobora kugira ingaruka zikomeye kuri Meta Platforms, cyane cyane ku bijyanye no kwizerwa n’isura y’iyi sosiyete mu maso y’abakoresha n’abashoramari. Abaturage n’abafatanyabikorwa bifuza ko habaho impinduka zifatika mu micungire y’amakuru yihariye, mu gihe ubutabera bwa Amerika buri gukaza ingamba kuri tekinoloji zifata amakuru nk’inyungu y’ubucuruzi aho kurinda ubuzima bwite.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles