spot_img

AMAFOTO: Dore uko Ubufaransa bwizihije Bastille Day 2025, Umunsi w’impinduramatwara w’abafaransa

- Advertisement -

Ubufaransa bwizihije umunsi mukuru wa Bastille Day kuri uyu wa Mbere, binyuze mu birori bitatse umujyi wa Paris hose birimo imyiyereko y’igisirikare, fireworks, n’indi myidagaduro.

Uyu mwaka wa 2025, Indonesia ni cyo gihugu cyahawe icyubahiro nk’umushyitsi mukuru. Ingabo zacyo zifatanyije n’Abafaransa mu birori n’imitambagiro, mu gihe ibihugu byombi byitezweho gushyira umukono ku masezerano y’igurwa ry’ibikoresho bya gisirikare by’Abafaransa.

- Advertisement -

Bastille Day ni umunsi wizihizwa buri mwaka ku wa 14 Nyakanga mu Bufaransa, ukibutsa igitero cyakozwe ku nzu ya gereza ya Bastille mu 1789, ari cyo cyatangije Impinduramatwara y’Abafaransa (French Revolution). Uwo munsi uba ari umunsi mukuru w’igihugu, wizihizwa ukunzwe kurangwa n’imyiyereko y’igisirikare, ibirori, ibishashi (fireworks) n’imyidagaduro itandukanye.

Ubwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yari yitabiriye imyiyereko ya gisirikare ya Bastille Day kuri avenue ya Champs-Élysées.
Ingabo z’u Bufaransa ziri mu myiyereko ku muhanda wa Champs-Élysées.
Imodoka z’intambara za Leclerc
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, uri hagati, ari kumwe na Thierry Burkhard, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa (uhagaze iburyo), batambutse ku muhanda wa Champs-Élysées mu gihe mu gihe cy’imyiyereko.
Abasirikare b’Ingabo z’Abanyamahanga bari mu myiyereko
Ingabo za Indonesia zitambuka mu myiyereko
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron afashe inkota nshya, ari kumwe na Thierry Burkhard, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa (ibumoso), ndetse na Loïc Mizon, Guverineri wa Gisirikare.
Ingabo za Indonesia zitambuka
Imyiyereko y’abagize Urwego rushinzwe Umutekano w’Abaturage
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yakira Perezida wa Indonesia Prabowo Subianto.
Abaririmbyi n’abacuranzi b’ingabo za Indonesia batambuka
Abasirikare b’Abafaransa batambuka

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles