Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye kohereza misile zo kurinda ikirere za Patriot muri Ukraine. Yabwiye abanyamakuru ko icyemezo agifashe kubera ko “Putin avuga neza mu gitondo ariko nijoro agatera ibisasu hose.”
Iri tangazo rije nyuma y’igihe habaye ibiganiro hagati y’abategetsi bw’u Burusiya na Amerika bigamije gushaka amahoro, ariko Trump yavuze ko ibikorwa bya Perezida Vladimir Putin bikomeje kugaragaza ko atari uwo kwizerwa. Uyu mugambi wo kohereza misile ushobora gutanga ubufasha bukomeye ku ngabo za Ukraine ziri mu ntambara ikomeye kuva mu 2022.
Trump yavuze ko Amerika izakomeza gushyigikira Ukraine, ariko ikabikora mu buryo “bufatika kandi bugaragaza imbaraga.” Iyi gahunda irateganyijwe mu mugambi munini wo gukomeza gushyigikira ubutabazi bw’intwaro ku bihugu bya NATO.