spot_img

Lamine Yamal ashobora gukurikiranwa n’amategeko kubera ibyo yakoze mu birori bye by’isabukuru

- Advertisement -

Umukinnyi ukiri muto wa FC Barcelona, Lamine Yamal, yisanze ari  mu mvururu zidasanzwe nyuma y’amakuru yerekeye ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 18. Ibirori byari bigamije kwishimira intambwe y’ubukure byahindutse inkubiri y’amagambo akomeye, ibitutsi, n’ibikangisho by’inkiko, byatumye benshi bacika ururondogoro.

Nk’uko amakuru abivuga, mu byishimo by’iyo sabukuru, Yamal yahaye akazi abantu bafite ubugufi bukabije (bafite ubumuga buzwi nka dwarfism) ngo basusurutse abashyitsi. Nubwo byashoboraga kuba byari bigamije gutanga udushya mu myidagaduro, icyo gikorwa cyateje uburakari bukomeye byihuse cyane, by’umwihariko mu mashyirahamwe yabaharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga.

- Advertisement -

Ihuriro ryiswe ADEE (Association of People with Achondroplasia and Other Skeletal Dysplasias with Dwarfism) ryatangaje ko ibyo byakozwe mu birori bya Yamal ari ivangura n’isesereza rikabije, kuko bigaragaza abo bantu nk’icyanzu cy’imyidagaduro aho kububaha nk’abantu bafite agaciro. ADEE yavuze ko rigiye gufata ingamba z’amategeko n’iz’imyitwarire, aho risaba ko abagize uruhare muri ibyo birori baryozwa ibikorwa bifatwa nk’urugomo ku bw’ubumuga.

- Advertisement -

Iyi nkuru yahinduye uburyo Yamal agaragazwa mu itangazamakuru, ituma hibazwa byinshi ku nshingano z’abanyacyubahiro mu rwego rwo guharanira ishema n’ubwubahane bw’abantu bose, cyane cyane abibasiwe n’ivangura n’ihutazwa. Ni isomo rikomeye ryerekana ko imyitwarire y’ibyamamare mu gihe cy’ibirori nayo ikwiye kwitabwaho, kuko ishobora kugira ingaruka ndende ku mibereho rusange n’imyumvire ya sosiyete.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles