spot_img

Uyu mugore ufuha kurusha abandi ku Isi yaremeye agura icyuma gitahura ibinyoma, Kuko atashiraga amakenga umugabo we. Irebere ibyabaye nyuma…

- Advertisement -

Bajya bavuga ko urukundo rutarimo kwizerana nta rukundo ruba rurimo, nyamara ahubwo usanga ku isi abizerana ari mbarwa. Uyu mugore yatanze ubuhamya bw’ukuntu yamenyereje umugabo we kumushyira ku cyuma gitahura ibinyoma (Lie Detector) buri gihe uko atashye mu ijoro kugira ngo amenye ibyo umugabo we yiriwemo umunsi wose.

Uyu mugore avuga ko ajya kugura iki cyuma, ari umugabo we usa n’uwamuhaye agatekerezo, kuko umugabo ngo yifuzaga kwereka umugore we ko arengana atajya amuca inyuma nkuko umugore we yahoraga amukeka. Uku kumukeka byaturutse ku kuntu umunsi umwe, babaye nk’abaretse kuvuganaho gato, nuko umugabo aba anyuze kuruhande ahura nundi mugore barahuza. Basubiranye na wa wundi wa mbere aza kumenya ko Steve umugabo we hari ukuntu yisayidiye batarikumwe.

- Advertisement -
 

Kuva icyo gihe uwo mugore Debbi ngo yahise amubwira ko atazongera kumwizera kuko nubundi wasanga amuca inyuma.
Ibi rero byatumye agura icyo cyuma buri uko Steve agarutse atashye agahita amushyira ku cyuma akamubaza ibibazo yifuza ngo arebe ko ari bumubwize ukuri. Sibyo gusa umunota kuwundi Debbi yahoraga agenzura telefone na konti za bank zose za Steve ngo arebe ko hari ibiberaho bidasanzwe. Uyu mugore abajijwe imvano y’uku gufuha bingana uku yagize ati: “iyo ufite umugabo mwiza umukunda ntuba ushaka kumutakaza” steve nawe avuga ko icyo cyuma cyatumye umubano wabo usa nuhagaze neza ndetse baba bavugana neza umunsi kuwundi.

Ariko kandi umugore we ntabwo atuje kuko ubu yanabujije umugabo we kureba ibiganiro bimwe na bimwe kuri televiziyo cyane ibirimo abagore cyangwa ibikorwa n’abagore kuko ngo steve yarabikundaga cyane. Bivugwa ko uyu mugore ashobora kuba arwaye indwara yitwa Othello Syndrome, iyi akaba ari indwara ituma umuntu agira ishyari ryinshi cyangwa gufuha gukabije. Gusa nubwo bifatwa nk’uburwayi Steve we avuga ko byazanye amahoro murugo.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles