spot_img

Perezida wa Kiyovu nyuma yo gutakaza igikombe yahunze igitaraganya. Bamwe bati abikora abizi kandi abishaka.

- Advertisement -

Ku cyumweru ubwo Kiyovu Sports yatsindwaga na Sunrise abafana ba Kiyovu hafi ya bose babaye nk’abaguye igihumure kubera ko babibonaga neza ko gutwara igikombe bihise bibabana umusozi muremure nyamara bari bafite ikizere cyuzuye cyo gutwara icyo gikombe.

Ibi ntibyarangiriye aho rero ahubwo amarira y’abafana ba Kiyovu Sports yarushijeho kwiyongera ubwo umuherwe Juvenal Mvukiyehe uyobora Kiyovu, atategereje ko shampiyona irangira ahubwo yahise afata indege imwerekeza iburayi hakibura umukino w’umunsi wa nyuma ngo shampiyona irangire. Ibi byerekanye neza ko n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatakaje ikizere cyo kwegukana igikombe kugeza nubwo Perezida w’ikipe atazaba ahari ubwo Kiyovu izaba iri gukina umukino wa nyuma na Rutsiro I Kigali.

- Advertisement -

Amafoto agaragaza uyu mugabo agiye, yakwirakwijwe kuri uyu wa kabiri ku mugoroba amugaragaza ari ku kibuga cy’indege akurura igikapu, benshi bati kwihangana biramunaniye yisubiriye iburayi. Uyu Juvenal twabibutsa ko kuva mu myaka itatu ishize ariwe wari uhetse Kiyovu cyane cyane mu bijyanye n’amafaranga, muri shampiyona ishize nabwo iyi kipe yatakaje igikombe habura iminsi itatu ngo shampiyona irangire, nanubu igitakaje habura umunsi umwe gusa ngo irangire, ibi rero nibyo byateye Juvenal agahinda maze yanga kuzareba indi kipe itari Kiyovu imanika igikombe nyamara yarakiruhiye igihe kinini ariko bikanga.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles