spot_img

Kevin Muhire yerekeje muri Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo

- Advertisement -

Ikipe ya Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo yatangaje ku mugaragaro ko kuri uyu wa Gatanu yakira Muhire Kevin nk’umukinnyi mushya uje kuyifasha mu bikorwa bikomeye biri imbere. Uyu mukinnyi wo hagati w’umunyarwanda w’imyaka 26, wakiniraga Rayon Sports FC, aje kongerera imbaraga ubusatirizi bw’iyi kipe ifite intego yo kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga.

Ni amakuru yamenyekanye binyuze ku rubuga rwa Facebook rwa Jamus SC aho batangaje bati:

- Advertisement -

“Bakunzi ba JAMUS SC, turabatumira mwese ngo muzaze kwifatanya natwe uyu munsi saa kumi z’amanywa (4:00 PM) ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Juba, aho tuzaba twakiriye umukinnyi ukomeye m’umupira w’amaguru uturutse mu Rwanda.

- Advertisement -

Kevin Muhire, umukinnyi wo hagati w’umuhanga wakiniraga Rayon Sports Club yo mu Rwanda, agiye kwinjira mu mateka mashya hamwe na JAMUS SC – ntimuzabure!

Jamus SC izahagararira igihugu cya Sudani y’Epfo mu irushanwa rya CAF Champions League 2025/2026, nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri iki gihugu.

Iyi kipe ikomeje kwiyubaka mu buryo bukomeye, ikaba yizeye ko Muhire Kevin azatanga umusanzu ukomeye muri uru rugendo rwo guhatanira ibikombe ku rwego nyafurika.

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles